
Mu 2020 ubwo Element yari agitangira gufatisha muri muzika nyarwanda, avuga ko yakoraga cyane akaryama amasaha atatu yonyine ku munsi ku buryo yavaga imyuna gatatu cyangwa kane mu cyumweru.
Element wari ugezweho cyane muri kiriya gihe nyuma yo gukorana indirimbo Henzapu na Bruce Melodie, ndetse yaje kumwereka cyane atangira kujya akenerwa n’abahanzi benshi.
Mu kiganiro cyagutse aherutse kugira na Igihe Sports, uyu muhanga mu gucura injyana z’umuziki ndetse akanaririmba, yavuze ko mu 2020 yakoraga cyane akibagirwa no kuryama.
SOMA:Element yigaramye ibyo gukundana na Kelia
Yaragize ati “Muri 2020 narakoraga cyane nkaryama amasaha atatu, kubera kunanirwa navaga imyuna nka gatatu cyangwa kane mu cyumweru.”
Eleeeh kandi avuga ko iki gihe n’ubwo ari bwo yakoraga cyane, ari nabwo yabonaga amafaranga macye.




