
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo zitandukanye ndetse kuri ubu akaba yateganyaga gushyira hanze Album ye umuhanzi Aloyz Lopez yamaze gusubika iki gikorwa bitewe n’uburwayi bwa Papa we.
Aloyz Lopez ni umuhanzi Nyarwanda ukizamuka wakoze indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa ndagarutse yanasabwe n’abakunzi be ko iyi ndirimbo yayisubiramo akaba yatangaje ko igikorwa cyo gushyira hanze Album nshya yacyegeje inyuma bitewe nuko arimo kwita kuri Papa we urembeye mu bitaro.
Nkuko yabitangarije 3dtvrwanda.com akaba yadutangarije ko Papa we kuri ubu arembeye mu bitaro ikingenzi ari ukubanza kumwitaho mu gihe yazagarura akabaraga akabona kuzasubukura ibikorwa bye byo gushyira hanze Album ye.
Aloyz Lopez akaba yakomeje adutangariza ko indirimbo zose zigomba kuba zigize album ye kuri ubu zamaze kurangira mu buryo bw’amajwi n’amashusho ubu igisigaye ari ukugenda ashyira hanze ibyo bikorwa.




