
Abahanzi The Ben na Bruce Melodie bose ntawagiriwe ikizere cyo kuba azataramira mu iserukiramuco rya Afro Nation ya 2026, rizaba hagati ya tariki 3-5 Nyakanga 2026 muri Portugal.
U Rwanda rwabuze umuhanzi waruserukira nyamara Smade watangije iri serukiramuco akaba na nyiraryo, ubwo aheruka i Kigali mu mpera za 2024 yari yagiranye ibiganiro n’aba bahanzi byasaga n’ibitanga ikizere ko bazatekerezwaho.
Abarimo Bien Aime, Joshua Baraka na Awilo Longomba nibo bahanzi bo Karere u Rwanda ruherereyemo bazaba bari muri iri serukiramuco.
SOMA:Bruce Melodie yahishuye impamvu y’ihangana rye na The Ben
Benshi mu bakurikirana ibijyanye n’imyidagaduro, ubwo babonaga Smade washinze Afro Nation i Kigali mu Ukuboza 2024, bizeraga ko mu gihe cya vuba umuhanzi wo mu Rwanda yazatumirwa muri iri serukiramuco.
Gusa imyaka ibaye ibiri nyuma y’aha nta muhanzi wo mu Rwanda utumirwa muri Afro Nation by’umwihariko Bruce Melodie na The Ben bahabwaga amahirwe.





