
Umuzamu wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Kwizera Olivier mu minsi ishize yagiye ku mbuga nkoranyambaga maze ashyiraho amashusho aririmba indirimbo “Anxiety” ya Paddy K umuhanzi ukizamuka wo muri Nigeria.
Benshi mu bakunzi ba Olivier ndetse n’abakunda imiziki, batangiye kujya bakoresha aya amashusho ndetse indirimbo imenyekana i Kigali uko, ku buryo uri gusanga benshi bahuriza ku kuba bari kuyikunda.
SOMA:Kwizera Olivier yasubije umutoza w’Amavubi wanze kumuhamagara
Iyi ndirimbo y’uyu muhanzi iba agaruka ku musore wakubutitse ariko ntacike intege agakomeza gusenga ndetse yizeye Imana, hanyuma akaza kugerwaho bamwe mu bamwanze kuko ntacyo yari cyo, bagatangira kumubona atsinda.
Kwizera uretse gukina ruhago azwiho n’ubuhanga mu kuririmba anakomora kuri se umubyara Soso Mado wakanyujijeho muri Orchestre Impala.






