
Umukinnyi Achraf Hakimi yishimiye cyane guhurira na Rihanna i Paris mu Bufaransa amuha impano y’umupira w’ikipe y’igihugu ya Morocco wanditseho izina rye na nimero ebyiri asanzwe yambara mu ikipe y’igihugu.
Myugariro w’ikipe ya Paris saint Germain n’ikipe y’igihugu ya Morocco Achraf Hakimi yagaragaje ibyishimo byo guhura n’umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna aho bahuriye I Paris mu Bufaransa aho yamugeneye umwambaro wanditseho izina rye.
Aba bombi bakaba bahuriye ahitwa César Paris ahantu hazwiho gukunda kujya ibyamamare bitandukanye aho Achraf Hakimi yahise agenera Rihanna umwambaro w’ikipe y’igihugu ya Morocco wanditseho izina rye na nimero asanzwe yambara
Achraf Hakimi akaba yaranditse amateka cyane ubwo yarandukana n’umugore we ubwo bakaga gatanya umugore we agasanga imitungo yose yanditse kuri mama we.







