
Nyuma yo kubona ko abakinnyi n’igitsinagore ari ibintu bibiri byuzuzanya amakipe atandukanye yo mu Rwanda akomeje kugenda yifashisha abakobwa b’ibizungerezi mu rwego rwo kujya kurangaza abakinnyi bo mu makipe bahanganye kugirango batabasha gutekereza cyane ku mukino bafite ahubwo amarangamutima yabo yose bayegurire abo bakobwa.
Ubu amakuru agezweho mu mupira w’amaguru mu Rwanda nuko ibyo kujya mu marozi amwe mu makipe atangiye kubicikaho ahubwo ubu hadutse ibyo gutega abakinnyi igitsinagore bitewe nuko baziko benshi mu bakinnyi aribwo buzima bwabo ibintu bibangoza cyane mu bijyanye n’imikinire umusaruro wabo ukabura burundu.
Abakinnyi benshi mu Rwanda cyane cyane abanyamahanga usanga bagenda bavugwaho kwirengagiza akazi kabo ahubwo ugasanga amarangamutima yabo yose yaragiye ku gitsinagore ibintu byatumye amwe mu makipe atangira kubyifashisha nk’iturufu.
Ibyo gukoresha amarozi mu makipe ubu bitangiye gucika ahubwo ubu basigaye bifashisha igitsinagore mu rwego rwo gufasha abakinnyi baba bahanganye niyo kipe gutakaza umukino.




