Ukraine yatakaje umujyi wa Siversk, umwe mu mijyi yafatwaga nk’inkingi ikomeye mu kurinda agace ka nyuma k’intara ya Donetsk kari kakigenzurwa na Leta ya Kyiv.
Ibi byabaye nyuma y’uko ingabo z’u Burusiya zimaze imyaka itatu n’igice zirwana zigerageza kuwigarurira, bikarangira ziwufashe burundu.
Siversk wari utuwe n’abaturage bagera ku 10,000, wari umaze igihe kinini uhangana n’ibitero bikomeye by’indege, imbunda nini n’intambara yo ku butaka.
Uyu mujyi wari ufite akamaro gakomeye mu bya gisirikare kuko ariwo wari uruhande rw’iburasirazuba bw’agace ka nyuma ka Donbas kakigenzurwa na Ukraine.
Kugwa kwa Siversk bivuze ko ubu umurongo w’ubwirinzi wa Ukraine wacitse intege, bityo ingabo z’u Burusiya zikabona amahirwe yo kwinjira byoroshye mu mijyi ikikije iyo zone.
Abasesenguzi bavuga ko gutakaza Siversk bishobora gutuma imirwano yiyongera mu bice bya nyuma bya Donetsk, cyane cyane mu mijyi ifite agaciro ka politiki n’igisirikare.
Ku rundi ruhande, Ukraine ivuga ko n’ubwo yatakaje uyu mujyi, igifite ubushobozi bwo kongera gutunganya ubwirinzi bwayo no gukomeza kurwana mu bindi bice.
Abaturage benshi ba Siversk bari baramaze guhunga kubera umutekano mucye, nubwo hari bake bari bagihari mu bihe bya nyuma.
Iyi ntsinzi y’u Burusiya ifatwa nk’indi ntambwe ikomeye mu rugamba rwo kugenzura Donbas, mu gihe intambara hagati y’impande zombi ikomeje gufata indi ntera, itagira ikimenyetso cy’uko izarangira vuba.


