Nyuma y’imyaka igera kuri 4 adashyira hanze indirimbo ye wenyine Mike Kayihura yongeye kugaruka mu ndirimbo nshya yise “Come on” ikaba iya mbere kuri EP ye “Intwaza” yitegure gushyira hanze mu gihe cya vuba.
Mike Kayihura yaherukaga gushyira hanze indirimbo adahuriyeho n’undi muhanzi, muri Werurwe 2022 yitwa “Tuza”.
Indirimbo nshya “Come on” Mike Kayihura yashyize hanze ku mbuga zicururizwaho imiziki, yakozwe mu buryo bw’amajwi na producer Muriroo ndetse na Bob Pro wayinogeje.
SOMA:Indirimbo 3 zo mu Rwanda ziri mu 10 zikunzwe mu Karere
Uyu muhanzi ukundwa cyane n’abitwa abasirimu ndetse n’abo hanze y’u Rwanda nko muri Kenya, Uganda ndetse n’ahandi bakoresha cyane ururimi rw’Icyongereza, yari amaze igihe kinini adashyira hanze indirimbo bitewe n’ibibazo yari yagiranye na kompanyi bakoranaga.
Mike wakunzwe cyane mu ndirimbo nka “Sabrina” ari kumwe na Kivumbi King, “Tuza”, “Anytime”, “Jaribu”, n’izindi yaherukaga gukorana indirimbo “Yububu” na Kid From Kigali ndetse hakaba na EP yahuriyeho na Kivumbi King bise “Installation”.
