Umukinnyi wa Filime Inkindi Aisha yatangaje ko kubera gukina filime ari umunyamahane bikomeje cyane kugenda bimwangiriza urukundo aho usanga umusore bakundanye iyo bagiranye ikibazo gato ahita amuzana mu ishusho yo muri filime.
Inkindi Aisha ni umwe mu bakinnyi bo mu Rwanda bakunda gukina bagira amahane cyane ibyo rero bimubera imbogamizi zikomeye iyo agerageje gukundana n’umusore kuko ikibazo bagiranye yihutira guhita amubwira ko nubusanzwe ari umunyamahane ko no muri filime akina abigaragaraza.
Ibi Inkindi Aisha yabitangaje mu kiganiro kuri Kiss FM mu kiganiro yagiranaga na Anitha Pendo na Rusine ubwo bamubazaga niba uko akina agira amahane nta ngaruka bimugiraho nawe asubiza ko bimugiraho ingaruka cyane ku bahungu bagerageje gukundana nawe kuko batabasha kwihanganira akabazo gato bagiranye ahubwo bahita batangira kumubwira ko nubusanzwe ari umuntu udashobotse bigendeye nuko bamubona muri filime.
Aisha ariko yatangaje ko abamubonamo nkumuntu ugira amahane bibeshya cyane kuko ubusanzwe ari umuntu usabana ndetse ko no mu rukundo azi kwita cyane ku mukunzi we.
