Eglise Inkuru Nziza mu Rwanda(EIR) iravugwamo amakimbirane aturutse ku kuba Umuvugizi(Umushumba) waryo Pasiteri Ngendahayo Juvenal, ashinjwa n’abakristo be kwiyongeza manda atatorewe, ndetse ngo arangwa n’icyenewabo hamwe no gutonesha.
Aba banyetorero b’Inkuru Nziza barimo abagize Komite zitandukanye zigize iryo torero, bavuga ko Manda y’imyaka 5 ya Pasiteri Ngendahayo yarangiye mu mwaka ushize wa 2025, ariko aho gukoresha amatora yo kwandika ku dupapuro mu buryo bw’ibanga nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’itorero, yasabye abantu kuzamura intoki bituma bamwe bazizamura kubera kumutinya.
Baramushinja kandi guhindura itorero akarima ke, aho ngo atonesha bamwe mu bakozi abandi akabasuzugura, akabacunaguza cyane cyane abanyamashuri barimo, kugira ngo batazamusimbura ku buyobozi, nyamara ngo ari bo bakagombye kugirira itorero akamaro.
Umwe mu baganirije itangazamakuru agira ati ‘’Urebye Umuvugizi wacu arashaka kuba ari we muyobozi ukora ibintu byose uko abyumva, kandi tubona ko akora ibishoboka byose ngo iri torero aryiyubakeho, aha akazi uwo ashatse, aratonesha, ntiyubaha abapasteri bakorana, mbega atandukanye cyane n’abandi bavugizi twagize, ahubwo umenya azaryiyandikaho’’.
Mu bisanzwe mu itorero Inkuru Nziza, itegeko riteganya ko Manda y’Umuvugizi w’itorero imara imyaka 5, kandi akaba adashobora kurenza manda ebyiri, ariko kuri iyi nshuro ngo si ko byagenze.
Umuyoboke w’iri torero avuga ko
manda ya Pasiteri Ngendahayo yatangiye mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa 2020, irangira mu kwa mbere kwa 2025, ariko igihe bari bageze kongera gutora, ngo yahise atangaza ko yihaye imyaka itatu y’inzibacyuho.
Uwo mukristo avuga ko Pasiteri Ngendahayo yakoresheje urutonde rw’abantu bari biyanditse bacyinjira nk’abitabiriye inama y’inteko rusange y’abayobozi b’amaparuwasi n’ab’ibyiciro, akavuga ko urwo rutonde ari urw’abemeje ko ayobora inzibacyuho y’imyaka itatu.
Nyamara iyo nama rusange aho gukorerwamo amatora y’ubuyobozi bushya bw’itorero, ngo yabanje kwiga ku ngingo nyinshi zirebana n’ahazaza h’itorero mu rwego rwo kujijisha.
Ngo haje kuvugirwamo uburyo habaho amatora nk’ingingo nyamukuru, ariko umwe mu bagabo bari muri iyo nama ku ruhande rw’umuvugizi ababwira ko atari ngombwa kwihutira gukora amatora.
Nyuma yo kubona urutonde rw’abitabiriye inama n’imikono yabo, Pasiteri Ngendahayo ngo yometseho kopi y’imyanzuro yikoreye, ayijyana mu Rwego rw’Imiyoborere RGB nk’abemeje umwanzuro w’inzibacyubaho y’imyaka 3, ariko ko iyo myaka ntayo bavugiye mu nama.
Uwatanze amakuru akomeza avuga ko uru rutonde ari rwo Pasiteri Ngendahayo yeretse RGB ko yemerewe gukomeza kuyobora Inkuru Nziza kuko atari afite impamyabumenyi ya Tewolojiya
nk’uko amategeko abiteganya.
Umwe mu bari muri iyo nama avuga ko hahise hashakwa uburyo abize bo muri iryo torero bigizwayo, Ngendahayo akaba ngo akomeje gucuma iminsi kugira ngo na we abanze arangize kwiga Tewolojiya, ari na ko ashakisha impapuro zatuma noneho yiyamamaza mu buryo bwemewe.
Abanyamuryango b’iri torero, binyuze mu rwego rushinzwe ubugenzuzi, banditse ibaruwa basaba gutesha agaciro igikorwa cyo kongerera manda Komite icyuye igihe iyobowe na Pasiteri Juvenal Ngendahayo, aho bavuga ko uburyo byakozwemo bunyuranyije n’amategeko.
Abasabwe kuzamura amaboko mu matora bagakomeza kwiyicarira ngo bafashwe nk’abigometse, nyamara ubusanzwe amabwiriza y’itorero ateganya ko abatora bandika amazina ku dupapuro mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwabo bwo gutora mu ibanga.
Abanyamuryango b’iri torero ngo bandikiye RGB bayimenyesha iby’iki kibazo, ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere, bakaba ngo bibaza impamvu RGB yacecetse bikabayobera.
Umupasiteri uyoborana na Ngendahayo Juvenal yaganiriye na 3Dtv yemeza ko
amatora atabaye, ariko ko hari ingingo atahita asobanura yagendeweho kugira ngo Komite ya Pasiteri Ngendahayo ijyeho.