Umuhanzi Davis D adaciye ku ruhande ubwo yabazwaga abahanzi bato abona bazakora ibikorwa bihambaye, yahereye kuri @callmediezdola ndetse avuga ko uyu we ari igisimba (imvugo yumvikanisha ko ateye ubwoba) cyangwa se ibikorwa bye bihambaye.
Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 10 mu muziki yanavuze ko ibikorwa Diez Dola amaze gukora byanamurengeje ikigero cyo kuba yakwitwa muto.
SOMA:Imibare irahamya ko Extra Stamina ikunzwe
Si Davis D ugaragaje ko Diez Dola ari umuhanzi udasanzwe gusa, kuko mu minsi micye ishize Fireman nawe yari yavuze ko we abona Diez ariwe musitari muzika nyarwanda isigaranye.
Diez Dola ufite indirimbo nshya hanze yise “Extra Stamina”, benshi mu bahanzi iyo muganiriye usanga bavuga ko impano ye yihariye ndetse bikaba bityo no ku basesenguzi benshi mu bya muzika.
