Nyuma y’uko amakipe yose akorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda ageze muri 1/2, bivuze ko mu myaka ibiri ikurikirana, ikipe ikorana n’u Rwanda izongera igatwara iki gikombe cy’amatwi manini.
Igiheruka cyatwawe na Paris Saint-Germain, kuri ubu izakina na Bayern Munich mu gihe Athletico Madrid izakina na Arsenal, zose zishakamo ebyiri zizahatanira igikombe.
Ikipe ya Bayern Munich niyo idakorana n’u Rwanda muri ‘Visit Rwanda’ gusa ikaba ifatanya n’u Rwanda mu gufasha abana gutya impano zo gukina ruhago.
Aya makipe kandi yanashimwe na Perezida Kagame ku bwo kuba yabashije kugera muri iki cyiciro mu mupira w’i Burayi, ibizatuma izina ry’u Rwanda rikomeza kwaguka.
