Umuhanzikazi Katy Perry yatangiye gukorwaho iperereza na polisi yo muri Australia kubera guhohotera umugore witwa Rose Ruby ibi bikaba byarabaye muri 2010.
Kuri uyu wa gatatu taliki 15 Mata 2026 nibwo polisi yo muri Australia yemeje Aya makuru ko yakiriye ikirego cya Rose Ruby uvuga ko ubwo yari mu myaka 20 y’amavuko yahohotewe na Katy Perry .
Iri hohorerwa avuga ko yarikorewe muri 2010 ubwo yari ahuriye mu kabyiniro na Katy Perry mu mujyi wa Melbourne ndetse kuri ubu Polisi yo muri Australia ikaba yatangiye gukurikirana icyo kirego.
Ku ruhande rw’abanyamategeko ba Katy Perry mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru People bamaganye iby’iki kirego cya Rose bavuga ko Ari ibyo yahimbye kugirango asige icyasha Katy Perry.
