Rayon Sports yatangaje ko abakinnyi barimo Youssou Diagne, Emery Bayisenge , Didier Mugisha ,Asman Ndikumana na Bigirimana Abedi bari bamaze igihe mu mvune ubu bamaze gutangira imyitozo.
Ikipe ya Rayon Sports iri kwitegura umukino wa shampiyona ugomba kuyihuza na Rutsiro kuri iki cyumweru mu karere ka Rubavu kuri ubu ikaba ari mu byishimo byo kugarura bamwe mu bakinnyi bayifatiye runini bari bamaze igihe bari mu mvune.
Muri aba bakinnyi kuri ubu batangiye imyitozo usibye Bigirimana Abedi uri gukorera ku ruhande imyitozo yoroheje abandi bose bakaba bari gukorana n’abandi bakinnyi imyitozo yuzuye ndetse bamwe bakaba bashobora kuzifashishwa ku mukino wa Rutsiro.
Usibye aba bakinnyi ikipe ya Rayon Sports yamaze kugarura mu myitozo hakaba hiyongeraho Kwizera Olivier nawe utakoraga imyitozo ariko kuri ubu akaba yamaze kuyitangira.
