Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bwa Sweden ndetse akaba anahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Norway, Finland, Denmark na Iceland, Dr. Diane Gashumba, yibukije Isi ko igihe yatereranaga Abatutsi Inkotanyi zo zatabaye.
Ubu ni ubutumwa yatanze ubwo mu mujyi wa Copenhagen bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yadusenye nk’igihugu. Yadusenye atari muri rusange gusa, ahubwo nk’umuntu ku giti cye, idusigira ibikomere tugifite kugeza n’uyu munsi.”
“Umuryango mpuzamahanga waradutereranye. RPF Inkotanyi iyobowe na Paul Kagame yaradutabaye. Bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe isi yari yicecekeye.”
“Bakoze ibyo benshi bananiwe gukora. Bakoze igihe abandi bajyaga impaka gusa. Baraturinze mu gihe abandi bahungaga. Kandi ntituzigera dutesha agaciro uwo mubano. Ntituzigera tuwutesha agaciro. Ntituzigera tuwibagirwa.”
Mu gihe Abanyarwanda bibuka ndetse bamwe banatanga ubuhamya bw’uko barokotse, usanga akenshi bahuriza ku ijambo babwirwaga n’Inkotanyi iyo zabageragaho, rigira riti “Humura ntugipfuye.”
