Israel Katz minisitiri w’ingabo wa Israel yatangaje ko igihugu cye kidateganya gukura ingabo zose muri Gaza nubwo amasezerano baheruka gushyiraho umukono aricyo abasaba.
Mu Kwezi k’ukwakira 2025, nibwo Leta ya Israel n’umutwe wa Hamas bashyize umukono ku masezerano ya nyuma ahagarika burundi ibitero muri Gaza.
Minisitiri w’ingabo yateguje ko mu gihe gikwiye Israel izubaka ibigo bito bya gisirikare mu majyaruguru ya Gaza hagashyirwaho umutwe udasazwe Nahal unit.
Kuva Hamas yagaba ibitero byahitanye abanya Israel 1,200 tariki 07 Ukwakira 2023 , inzego z’ubuzima muri Gaza ziherutse gutangaza ko kugeza tariki 22 Ukuboza 2025, Abanye-Palestine 70,500 bamaze kwicwa, biganjemo abana n’abagore.
Israel iracyafite impungenge ko igikorwa cy’iterabwoba cya tariki 07 Ukwakira 2023 cyakisubiramo, Katz yatangaje ko” Israel ifite uburenganzira bwo kwicungira umutekano”.
Iki gihugu kibarizwa mu burasirazuba bwo hagati, gikunze kuvugwaho gukoresha ubuhangange n’ijambo rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nyungu zayo bwite.

