Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yakiriye Gen. Babacar Faye, wahoze mu ngabo zari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mugabo ukomoka muri Senegal, ari mu ngabo nke za MINUAR zanze gutererana Abatutsi bicwa mu gihe cya Jenoside.
Gen. Faye yaje mu Rwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse kandi akaba yaragize n’umwanya wo kuganiriza ibitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside, yahuriranye no kuzirikana imyaka 30 y’urugendo rw’Umuryango IBUKA.
Ibiganiro byabo byagarutse ku kamaro ko gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubika ibimenyetso by’amateka no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

