Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe wari intumwa yihariye ya Perezida Kagame, yakiriwe na Perezida Marshal Mahamat Idriss Déby Itno wa Chad.
Nduhungirehe mu rugendo rwe, yashyikirije ubutumwa Perezida Idriss Déby bwa mugenzi we w’u Rwanda, busaba iki gihugu ko cyashyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo, ushaka kongera kuyobora Umuryango wa OIF uhuriyemo ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Madamu Louise Mushikiwabo uri gusoza manda ye ndetse akaba ashaka kuyobora indi, yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuryango wa OIF, by’umwihariko mu kongerera imbaraga ubufatanye hagati y’ibihugu bikoresha Igifaransa, guteza imbere urubyiruko, no gushyigikira iterambere rirambye.
Kuba yayobora uyu muryango indi manda, bigaragaza uruhare rw’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, cyane cyane mu gushimangira ijwi ryarwo mu miryango mpuzamahanga no gushyigikira abayobozi b’Abanyafurika mu nzego zikomeye.
