Abaturage bo mu Karere ka Gisagara, cyane cyane abo mu Murenge wa Mbamba, bavuga ko ibitoki bivamo umutobe birimo kubapfira ubusa kuko batacyemererwa kwenga inzoga, bivugwa ko ari zo zangiza ubuzima bw’abantu.
Umwe mu baturage bo muri uwo Murenge avuga ko ubuyobozi bwemerera abaturage kwengera mu miryango yabo bagasangira umutobe cyangwa urwagwa, ariko nta wemerewe kujya kubicuruza.
Yagize ati “Umutobe bakubwira kuwenga ukawinywera, ntabwo wawujyana ku isoko bahita bagusaba kwishyura ipatante y’ikibanza kandi nta cyo wakwishyura utazahora ujyayo, kandi nta muntu wawukugurira kuko na we nta cyo yajya kuwukoresha, abaguraga ibitoki bose barahunze barashwiragiye, nta ruganda rw’urwagwa rukiba hano.”
Avuga ko umugabo bakunze kwita Rudomoro wari ufite uruganda rw’urwagwa i Mbamba ari we waguraga ibitoki byengwamo umutobe hafi ya byose, none ngo nyuma y’uko ahunze akaburirwa irengero n’ibikoresho bye bikangizwa, za hegitare nyinshi z’urutoki ntibazi icyo bazazikoresha.
Ati “Tubwira abayobozi ko urutoki tugiye kurutemera hasi bakatubwira ko bazadufunga, kandi nta soko tugira.”
Hari n’undi muturage watakambiye Umunyamakuru witwa Oswald Mutuyeyezu(Oswakim), aho yanditse ku rubuga rwa X agira ati “Wadukoreye ubuvugizi! Akarere ka Gisagara umurenge wa Mamba, Abaturage barashirira muri gereza.”
Ati “Mu by’ukuri hano duhinga amoko y’ibitoki atandukanye, harimo n’ibitaribwa bikaba bitavamo n’imineke ariko nta soko ryabyo ribigura. Yewe n’uruganda rwenga urwarwa ruhari ntirugurira umuturage igitoki na kimwe.”
Uwatanze amakuru yakomeje avuga ko mu gihe umuturage yejeje ibitoki, uwenze urwagwa cyangwa ikigage byo kunywa ari nko ku munsi mukuru cyangwa uwabatirishije umwana, ibyo bihinduka icyaha agafungwa, bya binyobwa yakoze na byo bikamenwa.
Ati “Yego ntibikuyeho ko hari ababikoramo inzoga zitemewe ariko se ibyo bitoki abaturage beza ko nta soko ryabyo bazabikoresha iki? Ko wenda umuturage afite isoko wabona n’aho uhera umuhana kuko waba umwereka aho yakajyanye uwo musaruro we w’ibitoki, cyangwa se batubwire ko nta guhinga ibitoki bitari ibyo kurya n’imineke, ibindi byose tubirandure.”
Inzego zitandukanye zigize Guverinoma zimaze igihe mu bukangurambaga bwo kwamagana inzoga zitemewe, nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu amagana y’abaturage yapfuye kubera ibyo banyweye bitujuje ubuziranenge, abandi bakaba barahakuye ubumuga n’uburwayi budakira.