Padiri Jean de Dieu Uwamungu
Mu gihe amadini ya gikristu hirya no hino ku isi yizihiza umunsi mukuru wa Pasika kuri iki cyumweru, 3Dtv yaganiriye n’umusaseridoti ukorera ku cyicaro cya Archdiocese ya Kigali(kuri Sainte Famille), Padiri Jean Dieu Uwamungu, atanga igisobanuro cya Pasika.
Avuga ko Pasika yitwa Pesa mu rurimi rw’igihebureyi(igiheburayo), rivuga ‘gutambuka’ cyangwa ‘guhita’, aho Abayahudi(Abisirayeli) bavanywe mu bucakara mu gihugu cya Misiri n’uwitwaga Musa/Mose, bagatambuka inyanja Itukura bagana i Kanani mu gihugu Imana yari yarasezeranije sekuru wabo Aburahamu, ivuga ko abana be bazagituramo.
Padiri Uwamungu avuga ko Pasika yo mu Isezerano Rishya na yo ivuga gutambutswa na Yezu/Yesu uvana abantu mu bucakara bw’ibyaha, akabatambutsa mu mibabaro(umusaraba) no mu rupfu bagana mu buzima buhoraho(mu ijuru).
Asobanura ko Pasika (kwinjira mu gihugu cy’isezerano) bisaba igitambo gikuraho abantu ibyaha. Abayahudi mu Isezerano rya Kera ngo bafataga isekurume y’intama bakayibwira ibyaha byabo byose, bakumva birangiye bakayirekurira mu butayu ikazapfirayo.
Abo mu Isezerano Rishya na bo batura ibyaha byabo byose bakabibwira Yezu/Yesu ubijyana ku musaraba akabambanwa na byo kugeza apfuye, ariko noneho we kuko nta byaha yakoze, ‘yarapfuye arazuka kuri Pasika, bivuga ko n’abo yakuyeho ibyaha na bo bazazuka bakabaho igihe cyose’.
Padiri Uwamungu avuga ko Pasika muri Kiliziya Gatolika ibanzirizwa n’igisibo cy’iminsi 40, aho abantu batangira basigwa ivu(igitaka) ribibutsa ko bavuye mu gitaka bazasubira mu gitaka, hanyuma bakamara iyo minsi bibuka ibitangaza Yezu yakoze.
Iyo minsi ngo isozwa ku munsi mukuru wa ‘mashami’ ku cyumweru kibanziriza icya Pasika, hagatangira icyumweru gitagatifu, aho ku wa Kane wacyo hibukwa Yezu akora isangira rya nyuma(ni bwo yaremye ukarisitiya).
Muri iryo joro ni bwo Yezu/Yesu yaje gufatwa agambaniwe n’umwe mu bari intumwa ze witwa Yuda Iskariyoti, arara azenguruka mu bayobozi batandukanye muri Yerusalemu aburanira mu batambyi bakuru no mu bami (Herodi na Pilato), kugeza ubwo aciriwe urubanza rwo gupfa abambwe ku musaraba.
Umusaraba ku bizera Yezu nk’uko Padiri Uwamungu akomeza abisobanura ngo ni ibibazo banyuramo by’igihe gito ariko bakirinda guhemuka.
Isabato y’Abayahudi(Abayuda) yatangiraga mu mugoroba wo ku wa Gatanu, yagomba kuba nta murambo usigaye imusozi, ari yo mpamvu hageze saa cyenda z’igicamunsi umusirikare atikura Yesu icumu mu rubavu n’ubwo yari amaze guca(gupfa), kugira ngo umubiri we hamwe n’abajura bari babambanywe hamwe bihutire gushyingurwa.
Padiri Uwamungu yakomeje abara inkuru y’iyo pasika yo guhingukira mu buzima buhoraho(kuzuka) kwa Yezu kwabaye bucya ari ku cyumweru, akaba asoza yifuriza abantu kuzagira Pasika nziza.