Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa EAPCCO, yasuye ubunyamabanga bw’uyu muryango, aho yahuriye n’Umuyobozi Mukuru, Mr. Africa Sendahangarwa Apollo.
Ibiganiro byabo byibanze ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije gukomeza ubufatanye bwa Polisi zo mu karere k’Afurika y’lburasirazuba, hagamijwe umutekano urambye.
SOMA: Umuyobozi mukuru wungirije wa polisi yasoje amahugurwa y’abayobozi ba za sitasiyo
CG Namuhoranye kandi yanasuye Ikigo cy’Icyitegererezo cya EAPCCO gishinzwe kurwanya iterabwoba (Counter-Terrorism Centre of Excellence).


