Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TPDF) ku wa 26 Werurwe 2026, basoje inama ya 15 y’abayobozi b’ ingabo bakorera ku mipaka ihuza ibihugu byombi Tanzania n’ u Rwanda.
Ni inama yamaze iminsi itatu y’ibiganiro byabereye mu Karere ka Karagwe, bigamije gukomeza umutekano ku mipaka no guteza imbere ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
lyi nama yahuje abayobozi baturutse muri Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka za RDF na Brigade ya 202 ya TPDF, bose bakorera ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania.
SOMA:Umuyobozi mukuru wungirije wa polisi yasoje amahugurwa y’abayobozi ba za sitasiyo
Ibiganiro byibanze ku gusuzuma intambwe imaze guterwa kuva ku nama iheruka yabereye mu Rwanda kuva ku ya 2 kugeza ku ya 4 Ukuboza 2025, ndetse no kurebera hamwe ibibazo by’umutekano bikigaragara.



