Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yasoje ku mugaragaro amahugurwa y’abayobozi ba za sitasiyo za Polisi (Station Commanders’ Course), icyiciro cya 02/26.
Uyu muhango wabereye mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Training Centre – CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.
Aya mahugurwa yamaze ibyumweru 12 yitabiriwe n’abapolisi b’u Rwanda, abo mu rwego rw’lgihugu rushinzwe Ubugenzacyaha n’abandi baturutse muri Polisi y’lgihugu ya Liberia.
Mu ijambo risoza aya mahugurwa, DCG Ujeneza yabasabye gufata iyi ntambwe nk’intangiriro y’indi ntera nshya mu kazi kabo ka Polisi, aho bagiye guhabwa inshingano, ububasha n’uruhare runini mu kuyobora za sitasiyo, ari na zo nkingi ya mbere ihuza Polisi n’abaturage.
Yibukije ko imikorere yabo ya buri munsi izagira uruhare rukomeye mu kubaka no gushimangira icyizere abaturage bagirira Polisi y’u Rwanda.



