Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’America yahamagaje ba ambasaderi b’icyo gihugu mu bihugu birenga 30 hirya no hino mu isi.
Ku isonga iri hindagurika ryageze mu bihugu 15 by’Afurika byiganjemo ibyo mu Karere nk’u Rwanda, Uganda, Somalia n’u Burundi.
Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Politico mu cyumweru gishize, abahamagajwe biganjemo abahawe izo nshingano mu gihe cy’ubuyobozi bwa Joe Biden.
Abakurikiranira hafi ubutegetsi bwa Perezida Trump bemeza ko iyi mpinduka ariyo ibaye ihambaye mu Kinyejana gitambutse.
Senateri Jeanne Shaheen Ari mu bagaragaje ko izi mpinduka ziraha icyuho Uburusiya n’Ubushinwa bihora mu ihangana n’Amerika mu buryo bwa dipolomasi n’ubukungu.
Ababarizwa mu butegetsi i Washington bemeza ko ibi ntacyo bitwaye, ku isonga izi mpinduka zishyigikiwe na Marc Rubio Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’America.
Aba ba ambasaderi bahawe ukwezi kumwe ngo babe basubiye i Washington, kugira ngo basimbuze abambari ba Perezida Donald Trump.
Ambasaderi Eric W.kneedler niwe wari uhagarariye inyungu z’Amerika mu Rwanda kuva mu kwezi ku Kwakira 2023.
Mu myaka 60 ishize, Amerika n’u Rwanda basazwe ari abafatanya bikorwa mu ngeri zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi, umutekano, ubwikorezi, ubucuruzi, ndetse n’ibindi.




Happy for you eric.move forward