Rwanda Premier League yateye utwatsi ikirego cya Gasogi united nyuma yo guterwa mpaga ku mukino wagombaga kuyihuza n’ikipe ya Rayon Sports ntiboneke ku kibuga.
Ubwo Gasogi united yajuriraga icyemezo cyafashwe cyo kuyitera mpaga Rwanda Premier League yateye utwatsi ubwo bujurire ndetse inayimenyesha ko yamaze guterwa mpaga burundu ntacyahindura icyo cyemezo.
Gasogi united ikaba yaratewe mpaga nyuma yo kwanga kwitabira umukino wa shampiyona wagombaga kuyihuza n’ikipe ya Rayon Sports aho yatangaje ko yahinduriwe ikibuga n’isaha igihe cyagenwe cyarenze.
Nyuma yo gutera utwatsi ubujurire bwa Gasogi united ubu hakaba hategerejwe ikigomba gukurikiraho ku ruhande rwa Gasogi united.