Mu butumwa bwe buheruka, Pope Leo XIV yatangaje ko atewe impungenge n’uburyo urwango n’imirwano bikomeje kwiyongera muri iyi ntambara, avuga ko iri kugenda ifata indi ntera ikomeye ishobora guteza ibibazo bikomeye ku Isi yose.
Yavuze ko iyi ntambara ari igisebo ku muryango w’abantu bose, ashimangira ko igisubizo kitari mu ntwaro ahubwo kiri mu biganiro n’ubwumvikane hagati y’impande ziri mu makimbirane.
Ibi bije mu gihe amakuru agaragaza ko United States iri gutegura kohereza izindi ngabo mu Burasirazuba bwo Hagati mu rwego rwo gukomeza ibikorwa bya gisirikare.
Papa yasabye abayobozi b’Isi gufata inshingano zo guhagarika iyi mirwano, agaragaza ko gukomeza intambara bizongera ububabare ku baturage no guteza ikibazo cy’ubutabazi gikomeye.
Yongeyeho ko amahoro arambye ashobora kuboneka gusa binyuze mu nzira y’ibiganiro aho gukoresha ingufu za gisirikare.
SOMA : Perezida wa Senegal yageneye CAF ubutumwa
