Ben na Chance bamwe mu bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana biyemeje kuzuza BK Arena nabo bakabasha guca ako gahigo.
Abanyamuziki Ben Serugo na Mbanza Chance bamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka ‘Ben&Chance’, n’umugabo n’umugore bakaba biyemeje kwipima BK Arena bagakora amateka nkuko Mbonyi asanzwe afite agahigo ko kuzuza BK Arena.
Abahanzi Ben na Chance bateguye igitaramo muri BK Arena cyitwa Easter Jubilee Music Gathering aho kizitabirwa n’abahanzi batandukanye bo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Ni igitaramo kizaba kuwa 5 Mata 2026 ku munsi wa Pasika aho iki gitaramo gitegerejwe cyane n’abatari bake dore ko bano bahanzi basanzwe bafite abakunzi benshi aho bafite indirimbo yakunzwe cyane ” Zabuli yanjye “.
