Umutoza w’Umwongereza Stephen Constantine yatangajwe nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, agaruka kuri uyu mwanya yari yarigezeho mu myaka yashize.
Constantine w’imyaka 63 asimbuye abatoza baherukaga gutoza amavubi ,mu gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rikomeje gahunda yo kongera kubaka ikipe y’igihugu ishobora guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Uyu mutoza si mushya ku mupira w’amaguru w’u Rwanda kuko yigeze gutoza Amavubi hagati ya 2014 na 2015.
Muri icyo gihe, yabashije kuzamura urwego rw’ikipe ku buryo yageze ku mwanya wa 64 ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, kikaba ari kimwe mu bihe byiza Amavubi yagize ku rutonde mpuzamahanga.
Agarutse muri iyi mirimo, Constantine asanze Amavubi ari ku mwanya wa 130 ku rutonde rwa FIFA, ibintu byitezwe ko bizahinduka mu gihe azaba ayoboye iyi kipe.
Ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangaje ko bwizeye ubunararibonye bwe mu mupira mpuzamahanga, kuko yigeze no gutoza amakipe y’ibihugu bitandukanye birimo u Buhinde, Nepal na Malawi ndetse akaba aje avuye gutoza pakistan.
Constantine azahita atangira akazi ko gutegura ikipe mu mikino mpuzamahanga iri imbere irimo na FIFA Series ndetse no gukomeza gahunda yo kubaka ikipe ihamye y’igihe kirekire.
