Mu mukino ubanza wa 1/4 cy’igikombe cy’amahoro ikipe ya APR FC itsinzwe na Gasogi United isigara itegereje umukino wo kwishyura ugomba guhuza aya makipe yombi.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium aho APR FC yakinaga n’ikipe ya Gasogi United mu mukino ubanza wa 1/4 cy’igikombe cy’amahoro aho Gasogi yabashije kwitwara neza itsinda umukino ubanza ubundi APR FC isigara itegereje amahirwe y’umukino wo kwishyura.
Igitego cya Niyigena Ebenezer ku munota wa 82 cyafashije Gasogi United gutsinda APR FC 1-0 mu mukino ubanza w’igikombe cy’amahoro aho umukino ugomba guhuza amakipe yombi wo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha.
Nubwo ikipe ya Gasogi United yabashije gutsinda ntibivuze ko yakomeje kuko ntabwo yakwizera impamba y’igitego kimwe aho APR FC isabwa gutsinda ibitego bibiri ariko nayo ikirinda kwinjizwa.