Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B.Thierry yavuze ku ndirimbo Aragitosa ya G-Tuff ndetse agira nicyo abwira abahanzi bakomeje gukora indirimbo zirimo amagambo y’urukozasoni .

Ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru Emmy Ikinege ukorera ikinyamakuru Igihe umuvugizi wa RIB Murangira B.Thierry ya yavuze ko iyo ndirimbo ya G-Tuff kubwe atarayitaho gusa ukomoza ko burya umuntu atanga ibyo afite nk’umuhanzi yabahaye ibyo yari afite ahubwo ikibazo Ari ababikwirikwiza babyamamaza.
Akaba yakomeje agira inama abahanzi bakora indirimbo zirimo amagambo y’urukozasoni bagashyokerwa kubera ko ziba zakunzwe cyane ko abo bantu nabo bafite icyo amategeko ateganya Kandi bitazihanganirwa.
Yakomeje anenga bikomeye abantu bafata indirimbo baziko irimo amagambo y’urukozasoni bakazitiza umurundi mu kuzamamaza ko aribo babi cyane kuko nk’umuhanzi nubundi aba yatanze ibyo afite ubwo aribwo bushobozi atatanga ibyo adafite.