Umukinnyi wa filime Home Alone na Schitt’s Creek, Catherine O’Hara, wapfuye muri Mutarama, yatoranyijwe nk’umukinnyi w’umugore mwiza muri komedi ya televiziyo kubera uruhare rwe muri satire ya Hollywood yitwa The Studio.
Mu gutanga igihembo cye muri Bafta Film Awards, no gushimira O’Hara no kwakira igihembo mu mwanya we, umwanditsi wayo, Seth Rogen, yagize ati: “Yagaragaje koko ko ushobora kuba umuhanga, kandi ukaba inyangamugayo, kandi kimwe muri ibyo ntikigomba kubangamira ikindi.
“Ikintu cyantangaje mu byumweru bishize ni ubushobozi bwe bwo kuba umunyabuntu, inyangamugayo kandi wubaha abandi, mu gihe atigeze agabanya impano ze cyangwa ubushobozi bwe bwo gutanga umusanzu mu byo twakoraga.”
Yakomeje avuga ati: “Yari azi ko ashobora gutsinda, kandi yashakaga gutsinda buri munsi mukazi”
Intsinzi ya O’Hara yari imwe mu nyinshi The Studio yegukanye, harimo n’itsinda ry’abakinnyi ba komedi beza (best comedy ensemble) n’umukinnyi mwiza wa komedi Seth Rogen (best comedy actor).
Catherine Anne O’Hara yavukiye Canada mu mujyi wa Toronto mu 1954 yitaba Imana muri Mutarama 2026. Yagiye agaragara muri filime nyinshi zitandukanye ariko ziganjemo urwenya nka ‘Home alone’, ‘Schitt’s Creek’, ‘The Last of us’, ‘Waiting for Guffman’ n’izindi.
Uyu mugore wapfuye afite imyaka 71 yamaze igera kuri 50 ari mu mwuga wa sinema, yasize abana babiri –
Luke Welch, Matthew Welch.


