Minisiteri y’ingabo ya Mexico (Mexique) yatangaje ko umugabo washakishwaga cyane muri icyo gihugu akaba n’umukuru w’igico gitinyitse cyane gikora ubucuruzi bwa magendu bw’ibiyobyabwenge cyitwa Jalisco New Generation (CJNG), yishwe mu gikorwa (operation) cyo kumuta muri yombi.
Nemesio Oseguera Cervantes, uzwi ku izina rya “El Mencho”, yapfuye ku cyumweru ubwo yari ajyanywe mu murwa mukuru Mexico City, nyuma yo gukomereka cyane mu mirwano yabaye hagati y’abamushyigikiye n’ingabo.
Bane mu bagize igico cya CJNG biciwe mu mujyi wa Tapalpa, uri muri leta ya Jalisco, iri rwagati ahagana mu burengerazuba bw’icyo gihugu. Abasirikare batatu na bo bakomeretse. Amerika yari yahaye Mexico amakuru yafashije muri icyo gikorwa.
Mu kwihorera, igico cya CJNG cyatwitse imodoka nyinshi, gishyiraho za bariyeri ndetse kigaba ibitero ku bashinzwe umutekano muri leta umunani.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yaburiye Abanyamerika bari muri leta za Jalisco, Tamaulipas ndetse no mu duce tumwe na tumwe two muri leta za Michoacan, Guerrero na Nuevo Leon, kwihisha abo bari.
Nyuma yaho, Perezida wa Mexico Claudia Sheinbaum Pardo yasabye abantu “gutuza”.
Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga X, yavuze ko “muri byinshi mu bice by’igihugu, ibikorwa birimo kugenda uko bisanzwe”.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yari yatanze igihembo cya miliyoni 15 z’amadolari (angana na miliyari 21 FRW) ku muntu wese watanga amakuru yatuma “El Mencho” afatwa.
Mu itangazo, minisiteri y’ingabo ya Mexico yavuze ko iki gikorwa “cyateguwe kandi gishyirwa mu ngiro” n’ingabo zihariye z’icyo gihugu.
Ivomo: BBC