Irene Mulindahabi yavuze ko hagati y’umwaka wa 2013 na 2014, igihe yari akiri umunyamakuru muto yigeze gutumira Phil Peter mu kiganiro akaza atwaye imodoka yari yaraguze mu Bufaransa muri iri myaka.
Uyu munyamakuru wari ukimenyereza umwuga yatumiye Phil Peter wari waramaze kubaka izina, maze atungurwa no kubona imodoka ajemo, anibaza niba na we azigera utanga imodoka.
Yagize ati “Peter yaraje afite imodoka ndayibuka yitwa CitroĂ«n, imodoka yaguze mu Bufaransa. Peter yatunze amafaranga kera mwa bantu mwe! za 2013 na 14.”
SOMA: Dj Toxxyk yajyanywe i Mageragere kugororwa
Mulindahabi yari umunyamakuru ukora nk’uwimenyereza umwuga kuri Magic FM, mu gihe Phil Peter we yaramaze kuba umunyamakuru ukomeye kuri radiyo Isango Star.
Aba banyamakuru bombi baje no gukorana mu bitangazamakuru bitandukanye nka Isango Star, muri The Choice Live ya ISIBO TV, n’ahandi henshi.
Irene Mulindahabi anavuga ko Phil Peter na Bruce Melodie ari byo byamamare yahamagaye bwa mbere bakemera gukorana ikiganiro na we akimenyereza umwuga w’itangazamakuru.




