Mu butumwa yanyujije ku rubuga X (rwahoze ari Twitter), Perezida Paul Kagame yashimiye Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku ntsinzi ye mu matora ya Perezida wa Repubulika ya Uganda.
Yavuze ko amwifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano ze, anifuriza abaturage ba Uganda gukomeza gutera imbere ndetse mu mahoro.
Perezida Kagame yashimangiye ko yiteze gukomeza gukorana bya hafi na Uganda, hagamijwe guteza imbere inyungu rusange z’ibihugu byombi n’abaturage babyo.
Ku wa Gatandatu tariki 17 Mutarama 2026, Komisiyo y’Amatora muri Uganda yatangaje ko Museveni ari we watsinze amatora ya Perezida, mu gihe ishyaka rye NRM ryegukanye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ni na bwo serivisi za interineti zongeye gufungurwa nyuma yo guhagarikwa mbere y’amatora.
Ku rundi ruhande, ishyaka NUP riyobowe na Bobi Wine ryamaganye ibyavuye mu matora, rivuga ko habayemo uburiganya, ibintu byakomeje kuganirwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.


