Perezida Donald Trump arateganya gutera ibindi bihugu, nyuma y’iminsi ashimuse Perezida Madulo wa Venezuela.
Nyuma y’ibitero Perezida Donald Trump yagabye muri Venezuela byasize bikuye perezida Nicolas Maduro ku butegetsi, impaka nizose ku basesenguzi mpuzamahanga ku myifatire y’umuyobozi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Kuri ubu haribazwa ikigiye gukurikiraho nyuma y’amagambo yafashwe nko gutera ubwoba ibindi bihugu byo muri Karayibe( caribberian), by’umwihariko ibifitanye umubano n’Uburusiya n’Ubushinwa.
SOMA: Trump yashimuse Perezida wa Venezuela
Kugeza ubu harabarwa mu buryo budashidikanywaho ibihugu 5 Amerika ishobora kwerekezamo intambara zishingiye ku nyungu rusange nkuko Trump abivuga.
Ku ikubitiro Trump n’abambari be bahaye gasopo ibihugu birimo Cuba, Colombia, Mexico, Iran ndetse na Denmark itegeka ikirwa cya Greenland.
Donald Trump aherutse gutangariza itangazamakuru ko America ikeneye ikirwa cya Greenland kuko Uburusiya n’Ubushinwa bukizengurutse kandi bakaba batajya imbizi.
Avuga ko Colombia iyobowe n’umugabo wasaze, ukunda gukora kokayine [Cocaine] akayohereza muri Amerika, kandi ko ibyo atazabikora igihe kirekire.
Kuri Cuba, Trump avuga ko igeze aharindimuka kuko yakuraga amafaranga menshi muri Venezuela bityo ko kuva yashimuta Perezida Madulo bari mu bihombo bikomeye. Arenzaho ko Cuba igeze aho kurangira.
Trump kandi ntiyatinye gushimangira ko America ifite kugira icyo ikora kuri Mexico, ituye mu marembo y’igihugu cye kuko ntitisubiraho bazagira icyo bakora.
Kuri Iran, Perezida Trump avuga ko iki gihugu nicyongera gutangira kwica abantu, Amerika izayihana yihanukiriye cyane.
Tariki 03 Mutarama 2026, Perezida Trump yinjije abasirikare muri Venezuela bashimuta Perezida Madulo n’umugore we, bashinja gukora ibiyobyabwenge byayogoje abaturage b’Amerika.
Kugeza ubu uyu mugabo n’umugore we bari kuburana ibyaha bitandukanye mu rukiko rw’i Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.


