
Umuhanzi Ruger wo muri Nigeria nyuma yo gushinjwa n’umukobwa bakundanaga amushinja kumwangiza mu buryo bw’amarangamutima yafashe umwanzuro wo kuba ahagaritse ibikorwa byose bijyanye n’umuziki akaba azabisubukura muri kanama 2026.
Blown Boy Entertainment, label isanzwe ireberera inyungu umuhanzi wo muri Nigeria, Ruger, yatangaje ko yabaye afashe ikiruhuko gito mu muziki.
Mu itangazo bashyize hanze, bavuze ko Ruger amaze iminsi ari mu rubanza n’umukobwa bahoze bakundana, aho uyu mukobwa amushinja kumwangiriza amarangamutima ye.
Bari “Ruger yahuye n’ibibazo bwite bitandukanye, nyuma y’uko uwo bakundanye afashe umwanzuro wo kujya kumushinja kumwangiza mu buryo bw’amarangamutima.
Bakomeje bavuga ko azagaruka mu muziki muri Kanama 2026.





