
Rogerio Ramos umunya-Brazil w’imyaka 52 wanabaye umunyezamu akaba ari umutoza w’abanyezamu yasimbuye umutoza Mugabo Alex wari usanzwe ufite izi nshingano mu ikipe y’igihugu Amavubi akaba yaragiye atoza amakipe atandukanye arimo ikipe y’igihugu ya Sudan ndetse no muri Cyprus.
Uyu mutoza akaba yaratoje ikipe y’igihugu y’Ubuhinde ndetse na clubs zaho nka Vasco na Mahindra United Muri Brazil yatoje Es Santos na EC Novo Hamburgo ndetse kandi yatoje ikipe y’igihugu ya Sudan no muri Chypre mu ikipe ya NEA Salamina akaba yaranatoje muri Koreya y’Epfo na Mumbai City.
Rogerio Ramos kuri ubu bikaba byamaze guhabwa umugisha na Ferwafa ko ariwe mutoza w’abanyezamu mu ikipe y’igihugu Aho babitangaje babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo ko yamaze gusimbura Mugabo Alexis wari usanzwe afite izo nshingano.
Bikaba biteganyijwe ko uyu mutoza w’abanyezamu agomba guhita atangira inshingano ze aho agomba guhita ajyanwa n’ikipe y’igihugu Amavubi muri Morocco aho igiye gukinira imikino ya gicuti.



