
Sikitu Jerome wagize uruhare rukomeye mu gufasha filime Nyarwanda gutera imbere akaba yarabaye umukinnyi wa filime igihe kitari gito ndetse n’umwe mu bashoramari bakomeye muri filime Nyarwanda yitabye Imana azize uburwayi.
Biragoye kuba wavuga Sikitu ngo benshi mu bakora filime Nyarwanda ngo bayoberwe kumumenya bitewe n’ibikorwa bitandukanye yagiye akora ndetse akanafasha abakinnyi bakomeye muri sinema Nyarwanda akaba ari umwe mu bari bakunzwe n’abatari bake kuri ubu akaba yitabye.
Nyuma y’igihe kitari gito yari amaze arwaye ndetse abahanzi batandukanye n’abakinnyi ba filime bakaba baragiye bamusura aho buriwese yamugaragarizaga uruhare rukomeye yagize mu iterambere rye ubu bakaba bakomeje kubabazwa n’urupfu aho benshi bemeza sinema Nyarwanda hari byinshi yari ikimukeneyeho.
Sikitu Jerome wari utuye Kagugu akaba ari umwe mu bakoze ibikorwa bitandukanye aho yagiye akora mu nzego za Leta , akaba umushoramari mu bintu bitandukanye birimo na filime Nyarwanda aho yakoze filime zitandukanye zirimo Akataramagara ,Mama ninde , Icyaha cye , Urwobo rubi ndetse akaba yaranabaye umukinnyi wazo ukomeye.




