
Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Sheebah Karungi, yihanangirije abantu bamunenze nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza uko yateguraga umuhungu we kujya ku ishuri ry’incuke ku munsi wa mbere.
Ayo mashusho yakiriwe mu buryo butandukanye, aho bamwe mu bakunzi be bashimye urukundo n’uburyo yita ku mwana we, mu gihe abandi bamugiriye inama yo kwirinda gutangaza amakuru menshi ku muryango we, bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku mutekano wabo.
Sheebah yavuze ko abantu bashobora kugira ibitekerezo ku buzima bwe kuko ari icyamamare, ariko ko batagomba kumufatira ibyemezo ku bijyanye n’umwana we.
Ati: “Iyo bigeze ku mwana wanjye, aho ni ho umurongo urangirira. Ntimushobora gufata umwanzuro w’ishuri umwana wanjye ajyamo, niba mbisangiza abandi cyangwa ntabisangiza, cyangwa ngo muhitemo uko ndera umwana wanjye.”
Sheebah yasabye abamunenga “kwita ku byabo”, ashimangira ko ibyemezo birebana n’umwana we ari ibye nk’umubyeyi.

Sheebah yasabye abamunenga “kwita ku byabo”, ashimangira ko ibyemezo birebana n’umwana we ari ibye nk’umubyeyi.



