
Umuhanzi Shallipopi witegura kuza gutaramira i Kigali ku wa 29 Gicurasi 2026, yavuze ko amafaranga yakuye mu muziki by’umwihariko ku bumvise indirimbo “Laho” (Streams), yayaguzemo imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini.
Iyi modoka bivugwa ko ari Lamborghini Huracán EVO igura hagati y’ibihumbi 200 by’amadorali y’Amerika ndetse n’ibihumbi 300 (ari hagati ya miliyoni 280-430 Rwf).
Ibi Shallipopi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’uwitwa Carter Efe ugezweho cyane mu gukora ibiganiro byo ku mbuga nkoranyambaga bikorwa mu bwa “Live Stream”.
Shallipopi yakoze indirimbo nyinshi nka “Elon Musk”, “HIM” ari kumwe na Gianna, “Asap”, n’izindi gusa mu 2025 ubwo yakoraga “Laho” yamuhinduriye amateka ituma yamamara cyane.







