
Umunyezamu Pavel Ndzila wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda harimo APR FC na Rayon Sports yafashije ikipe ye akinira ya Tusker FC kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu 2026 (KFK CUP ) nyuma yo gukuramo Penariti imwe mu mukino watsinzemo KCB FC Penariti 4-3.
Pavel Ndzila umwe mu banyezamu banyuze muri Rayon Sports na APR FC gusa kuri ubu akaba akinira ikipe ya Tusker FC yo mu gihugu cya Kenya akomeje kuyifasha aho kuri ubu yayifashije kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu.
Mu mukino wabaye ejo hashize ikipe ya Tusker FC yakinagamo n’ikipe ya KCB FC mu gushaka itike yo gushaka umukino wa nyuma Pavel Ndzila akaba yafashije ikipe ye kugera ku mukino wa nyuma aho yakuyemo Penariti bikarangira ari 4-3.
Pavel Ndzila akaba yaravuye mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa muri Rayon Sports byatumye aho bamushinjaga kwitsindisha.





