
Umuhanzi Diezdola yatangaje ko nubwo abantu bamumenye vuba ariko ko yatangiye umuziki yiga mu mashuri abanza ndetse ko impano ye yagaragaye akiri muto cyane.
Diezdola umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe yatangaje ko nubwo abantu bamumenye vuba ariko impano ye yatangiye kugaragara neza ari umwana muto kuko yatangiye gukora umuziki yiga mu mashuri abanza.
Uyu muhanzi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’impano ye itangaje yatangaje ko hari igihe abantu bamwumva bagatangira kumwita umwana uje mu muziki vuba nyamara bakirengagiza ko umuziki arimo gukora yawutangiye yiga mu mashuri abanza.
Diezdola kuri ubu akaba afite hanze indirimbo nshya Extra Stamina ikunzwe cyane ndetse akaba ari umwe mu bahanzi ufasha abandi bahanzi mu bijyanye n’imyandikire y’indirimbo.





