Ministiri Yusuf Murangwa
Inteko ishinga Amategeko, imitwe yombi, yagejejweho na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusufu Murangwa, imbanzirizamushinga w’Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka utaha wa 2026-2027, ingana n’amafaranga miliyari 7,796.3FRw(ni hafi miliyari ibihumbi 8Frw).
Iyi ngengo y’Imari yiyongereyeho miliyari 844.2 z’amafaranga y’u Rwanda(Frw) ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka ugiye kurangira wa 2025-2026, yanganaga na miliyari ibihumbi 6 na 952.1Frw.
Muri iyi ngengo y’imari yose ya 2026-2027 hazavamo ayagenewe ibikorwa by’iterambere, cyangwa ay’ishoramari rya Leta angana na miliyari 3,021.1Frw.
Minisitiri Murangwa avuga ko ibikorwa bizibandwaho bijyanye no gukomeza kubaka Ikibuga cy’indenge cya Kigali mu Bugesera n’imihanda ijyayo, kunganira Ikigo cy’indege z’u Rwanda(Rwandair) ndetse no guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Iyo mishinga Leta ikaba iyitezeho kuzayifasha kwinjiza amadevize no guhangana n’ikibazo cy’ubukungu cyatewe n’intambara ibera mu Burasirazuba bwo Hagati.

Minisitiri Murangwa yagize ati “Mu ngengo y’imari ya 2026-2027 no mu gihe giciriritse hitawe ku ngaruka z’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati, no kuri politiki yo kwinjiza amafaranga no kuyakoresha, harimo gukomeza gushyigikira iterambere n’imikorere ya Rwandair, gushyira imbaraga mu rwego rw’ubuhinzi hitabwa cyane ku nyongeramusaruro no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.”
Minisitiri Murangwa avuga ko amafaranga azakomoka imbere mu gihugu (haba mu misoro no mu ishoramari rya Leta) agera kuri miliyari ibihumbi 5,273.8Frw harimo inkunga z’amahanga zizangana na miliyari 548.3Frw mu gihe inguzanyo zizagera kuri miliyari 1,974.1Frw.
Muri make imishinga izibandwaho harimo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi cyane cyane ibijyanye no gutangira ku gihe inyongeramusaruro, gutuburira imbuto imbere mu gihugu, kongera ubuso bwuhirwa kugeza ubu bungana na hegitare ibihumbi 75 mu gihe intego ari ukuzagira hegitare ibihumbi 130 bitarenze umwaka wa 2029.

Leta kandi ngo izita ku kubika neza umusaruro w’ibinyampeke n’ibishyimbo, gutera intanga amatungo, kongera umusaruro w’amafi, icyayi na kawa, kwagura ubwishingizi bw’amatungo n’ubw’ibihingwa.
Hari no korohereza abahinzi kubona inguzanyo, kongera ingano y’amazi atunganywa, kongera no gusana imiyoboro igeza ayo mazi ku baturage, gutunganya ibimoteri by’ibishingwe, kongera amashanyarazi ava kuri Nyabarongo ya 2 ndetse no kuyakwirakwiza mu ngo.
Minisitiri Murangwa yanasobanuye ko hari amafaranga yagenewe kurangiza gutanganya bishanga by’i Kigali, kugurira Meteo Rwanda ibikoresho birimo ‘radars’ z’iteganyagihe, kongerera amazi urugomero ruri ku mugezi w’umuvumba mu Karere ka Nyagatare hagamijwe kubona ayo kuhira ahagije hamwe no gukoresha mu ngo.
Umushinga w’iyi ngengo y’imari nk’uko washyikiriwe Inteko imitwe yombi kugira ngo ukomeze kuganirwaho, ngo wateguwe hitawe ku izamuka ry’ibiciro ku masoko ririmo guterwa n’intambara ibera mu Burasirazuba bwo Hagati.
Biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2026 ubukungu buzazamuka ku gipimo cya 6.8% bitewe n’iyo ntambara, ndetse no kuri 7.2% muri 2027, bitandukanye n’icyifuzo cy’uko Leta ishaka ko ubukungu bwajya buzamuka ku gipimo kirenga 10% buri mwaka.






