
Meddy yatomagije umugore we Mimi bizihiza isabukuru y’imyaka itanu bakoze ubukwe aho yamubwiye ko imyaka itanu bamaranye imeze nk’amasegonda ndetse yongera kumuhamiriza urwo amukunda by’ukuri.
Imyaka itanu irashize umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamenyekanye nka Meddy n’umugore we Mimi Mehfira bakoze ubukwe kuri ubu bakaba bari mu byishimo byo kwizihiza iyi sabukuru Meddy aboneraho kwibutsa umugore we urwo amukunda.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yagize ati ” Imyaka itanu imeze nk’amasegonda atanu ndi kumwe nawe , Ndagukunda iteka ryose Mimi ” .
Akaba yamubwiye ibi mu gihe aba bombi bamaze kubyarana abana babiri umukobwa n’umuhungu Aho imfura yabo Ari umukobwa wavutse muri werurwe 2022 naho ubuheta bwabo ariwe w’umuhungu akaba yaravutse muri Mata 2025 akaba yitwa Zayn M Ngabo.



