
Kwizera Olivier nyuma yo kumenyekanisha indirimbo Soldier ya Timi uyu muhanzi akaba yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze aboneraho kubaza abakunzi we umuhanzi w’umunyarwanda bumva basubiranamo iyo ndirimbo.
Umunyezamu Kwizera Olivier yatumye umuhanzi Timi wo muri Nigeria atekereza gusubiranamo indirimbo Soldier n’umuhanzi w’umunyarwanda bitewe n’uburyo iyi ndirimbo ikomeje gukundwa cyane mu Rwanda.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Timi yabajije abakunzi be umuhanzi w’umunyarwanda bumva basubiranamo indirimbo Soldier
Kwizera Olivier akaba amaze kumenyekanisha indirimbo ebyiri z’abahanzi bo muri Nigeria harimo Anxiety ya Paddy K na Soldier ya Timi.




