
Kirasa Alain umutoza wa Gorilla nyuma yo gukurwamo na Rayon Sports mu gikombe cy’amahoro yatangaje ko amategeko mu mupira wo mu Rwanda akwirye kuvugururwa agaciro k’igitego cyo hanze kagakirwaho nkuko i Burayi nabikoze nabo bakajyana n’igihe.
Umutoza wa Gorilla FC Alain Kirasa yatangaje ko atemeranya n’itegeko ry’igitego cyo hanze ko ababishinzwe bakwiye kuryigaho bakabikuraho nabo bakagendana n’ibigezweho nkuko i Burayi babikoze.
Ibi uyu mutoza akaba yabitangaje ubwo yari amaze gusezererwa muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro na Rayon Sports ku gitego cyo hanze ibintu yemeza ko ari akarengane iterambere umupira ugezeho ibintu nk’ibyo bitagakwiye cyane ko n’i Burayi iryo tegeko barikuyeho.





