Ku nshuro ya mbere zitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu AMAVUBI impanga Mickels Joy Lance na Mickels Joy Slayd bizihije isabukuru bari mu ikipe y’igihugu.
Mickels Joy Lance na Mickels Joy Slayd n’impanga zikinira ikipe y’igihugu AMAVUBI kuri bakaba bizihije isabukuru y’amavuko aho bitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu AMAVUBI mu mikino ya FIFA Series.
Mu kwizihiza isabukuru yabo murumuna wabo witwa Leroy Jacques Mickels akaba yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ku bavandimwe be bagize isabukuru ndetse anishimira ko iyi sabukuru yahuriranye no kuba bari mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ( AMAVUBI).
Aba bakinnyi bose uko ari batatu akaba ari abakinnyi bakomeje gufasha cyane ikipe y’igihugu AMAVUBI mu mikino ya FIFA Series.
