
APR FC ikipe y’ingabo z’igihugu irifuza gusinyisha myugariro w’imyaka 23 Babé Diarra ukomoka mu gihugu cya Mali ndetse akaba asanzwe anakinira ikipe ya Stade Malien nayo yo muri icyo gihugu.
APR FC yatangiye kwiyubaka mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika kugirango izabashe kwitwara neza irifuza gusinyisha myugariro ukomoka mu gihugu cya Mali witwa Babé Diarra.
Iyi kipe kuri ubu yamaze gusezerera myugariro wayo Aliou Souane ndetse ikaba itizeye ko izagumana n’abakinnyi bayo bo mu bwugarizi Niyigena Clement ndetse na Nshimiyimana Yunussu bose bakomeje kwifuzwa n’amakipe yo hanze.
Babé Diarra akaba Ari umwe muri ba myugariro ikipe ya Stade Malien yagenderagaho byanatumye ikipe ya APR FC ishyiramo imbaraga nyinshi mu kumushaka.




