
DR Congo yageze mu Bufaransa nyuma y’imyitozo yakoreye muri Espagne, aho igiye gukina na Chile mu mukino wa gicuti uzabera mu muhezo kubera impungenge z’indwara ya Ebola, uyu akaba ariwo mukino wa nyuma wa Les Léopards mbere yo kwerekeza mu Gikombe cy’Isi 2026.
Ikipe y’igihugu ya Congo igomba kwerekeza mu mikino y’igikombe cy’isi yabanje kunyura mu gihugu cy’Ubufaransa aho igomba kubanza gukina umukino wa gicuti na Chile.
Congo kuri ubu ikaba yarangiwe kujyana n’abafana muri Amerika ahagomba kubera imikino y’igikombe cy’isi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.
Benshi bakaba bakomeje guha amahirwe ikipe ya Congo ko ishobora kwitwara neza bashingiye ku bakinnyi ifite.




