
Umukinnyi Byiringiro Lague yongeye gutabwa muri yombi aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa nyuma yo gukubita ushizwe umutekano wa kabari kitwa Tiamo gaherereye i Remera ibi bikaba bije nyuma yo gufungwa inshuro 3 yatwaye yanyweye ibisindisha.
Rutahizamu w’ikipe ya Police FC Byiringiro Lague yatawe muri yombi aho ashinjwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwari ushinzwe umutekano mu kabari kitwa Tiamo gaherereye i Remera.
Amakuru ahari aremeza ko ibi byabaye nyuma yaho uyu mukinnyi yishyuzwaga amafaranga arenga ibihumbi magana atatu bari bamaze gukoresha bayamwishyuza we agahitamo gufata umwanzuro wo kurwana bikarangira akomerekeje uwo ushinzwe umutekano.
Bikaba bitari inshuro ya mbere Byiringiro Lague atawe muri yombi kuko amaze gutabwa muri yombi inshuro eshatu yatwaye yanyweye ibisindisha.



